Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Urusengero rwa ADEPR rw’ i Kayonza rwagwiriye abantu bari bagiye kwiyambaza Imana , harimo uwahise aburiramo ubuzima

Urusengero rw’Itorero ADEPR ruherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza rwagwiriye abantu bane, umwe yitaba Imana, abandi batatu barakomereka barimo n’uwakomeretse bikomeye, Uru rusengero rwagwiriye abantu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Rubariro mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini.

Inkuru mu mashusho

Abo rwagwiriye bari abafundi babiri n’abayede babiri bari bari mu bahawe ikiraka cyo kurusambura kugira ngo rusenywe hubakwe urushya ngo kuko urwo rwari ruhari rwari rwubakishije ibiti runashaje ku buryo rwari ruteye inkeke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha ino ko uru rusengero rwagwiriye abantu bari baherutse gusaba ADEPR ko yarusenya kuko ngo rwari rushaje cyane.Yavuze ko mu bantu bane rwagwiriye umwe yahise yitaba Imana, ni umugabo w’imyaka 45 wari usanzwe ari umufundi.

Ati “Ahagana saa 16h15 hari urusengero rwa ADEPR Juru rwagwiriye abantu bane barimo barusamburaho amabati. Urwo rusengero rwari rukuze twari twarasabye ubuyobozi bwabo ko baruvugurura byaba na ngombwa bakarusenya hakubakwa urundi.’’”Ubu rero bari bamaze kubumba amatafari bari kwaka ibyangombwa ngo bubake urushya, bashyizeho abafundi n’abayede basenya urwari rushaje uko bakuraho amabati rero ibikuta birahanuka birabagwira umwe yitaba Imana.”

Gitifu Rukeribuga yavuze ko abaturage n’inzego z’ibanze n’abo mu nzego z’umutekano bahise batabara bya bikuta babikura kuri abo bafundi n’abayede bajyanwa kwa muganga, gusa ngo basanze umwe yitabye Imana kuko igikuta cyose cyamuguye hejuru.Yasobanuye ko zimwe mu mpamvu z’iyo mpanuka babonye ari uko urwo rusengero rwose rwari rwubakishije ibiti ibyinshi bikaba byari byaraboze ari na yo mpamvu byaguye.Rukeribuga yavuze ko abakomeretse ndetse n’umurambo wa nyakwigendera bajyanywe ku Bitaro bya Gahini, babiri bakaba bakomeretse byoroheje mu gihe undi yakomeretse cyane.Kuri ubu inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza mu gihe abakomeretse na bo bakomeje kuvurwa.

Related posts