Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Urukundo ni uburibwe! Ariko nanone ni umugisha , rururyoha

Urukundo ni ruraryana ariko ni umugisha nanone. Urukundo ni uburibwe kandi koko rutuma abantu bakura, rusaba byinshi, rusaba guhindura ingendo, rurababaza kuko rugusaba kuba uwo utari we, Muri macye urukundo rufata umutima wawe rukawushyira mu mubano n’undi muntu kandi iyo umutima uri mu mubano iteka, hari ubwo bihinduka uburibwe budashira.

Iyo umuntu yirinze uburibwe iteka, abura ibintu byiza kuko uburibwe busoza ibyaho ari byiza. Mu rukundo ni bwo buri wese aba umuntu, agatura ku isi ayishimiye ayikunze, N’ubwo abantu bavuga ko urukundo rubabaza cyane ariko burya urukundo iyo ruzanye ibibazo ruba rwigisha ababirimo gukomera no kubabo baribo uyu munsi.

Hari uwigeze kuvuga ati: ”Nakundanye n’abakobwa 4 ariko muri bo ni ho nigiye amasomo y’ubuzima atuma mbasha guhakanira abandi nk’abo mu gihe baba bashaka kubona umuryango banyuramo ngo binjire mu bicucu bya bagenzi babo bahuje imico, Batumye nkomera muri njye, barambabaje nyamara bazi ko barimo kunyangiriza kandi barimo kumpa amasomo meza arimo umfasha ubu. Urukundo n’ubwo rubabaza ariko burya ni mwarimu mwiza utanga ikibazo, ejo akagisubiza neza kandi ntahane uwacyishe”.

Umuntu udakunda kubera gutinya ububabare bw’urukundo, iteka ntabwo abasha gufata inshingano z’icyo yita cyiza. Iyo urukundo rubabaje umuntu, ntabwo rumubabaza wese ahubwo rumuha gato ku buribwe akaneye kugira ngo yige.

Abantu bakundana by’ukuri, umugore n’umugabo, umukobwa n’umuhungu, nibo bonyine bazi neza uburyo urukundo ari impano Imana yahaye abo yatoranyije mu isi kuko kuba mu rukundo ni ko kuba mu ijuru ryo mu isi.

Urukundo rutanga amasomo yo kubaho mu gihe kizaza, gusa rukabangamira urujyamo atabanje gufata umwanya uhagije.

Umuntu wese winjiye mu rukundo nabi, akinjizamo akaguru kamwe cyangwa agakoresha igice kimwe cy’ubwonko, arizwa n’uko yabeshywe n’urukundo, nyamara nawe ubwe yarabigizemo uruhare.

Inkuru z’urukundo dukora umunsi ku munsi hano ku InyaRwanda.com, ni amasomo meza ageza buri wese ku rukundo rwiza aho guhua n’urukundo rubi nk’uko ikinyamakuru Timesofindia.co dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Ahantu hari amagambo agira ati: ”Sinza kubabaza, ntabwo uzambabaza”, ubundi uwo mubabaro wavahe? Bamwe barabwirana bati: ”Mukunzi, ntuzigere umbabaza na rimwe nanjye ntabwo nzakubabaza na rimwe”. Ese uwo mubabaro wava he ?.

Iyo uri mu rukundo, rurakubabaza kuko utabura gusitara ku wawe, gusa ntuzigere utsimbarara, emerera urukundo rwinjire, umunsi ku munsi uzagenda umenya ko atari uburibwe ahubwo ari ibintu bisobanura urukundo ubwarwo.

Ntuzigere ukoresha ijambo uburibwe. Niba urukundo rwarinjiye mu mutima wawe, funga amaso yawe, ntihagire icyo uvuga, wowe reba ibikuri imbere maze amaso y’umutima ariyo akuyobora, gusa uzishima.

Related posts