Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Urujijo ku mafoto agaragaza Bruce Melodie yakoze ubukwe bw’agatangaza (YAREBE).

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za hano mu Rwanda, ubu igikomeje guhererekanwa na benshi ni amafoto y’umuhanzi Bruce Melodie, amugaragaza yakoze ubukwe bw’agatangaza.

Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n’umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Ibi bintu bimaze kwaduka mu Rwanda urugero nko mu myaka  yashize hari hagiye hanze amafoto y’umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n’umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.

Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula abantu batangira kujya bibaza uyu muco wo kubeshya aho wavuye kuburyo kwizera ko umuntu yakoze ikintu bisigaye bigoranye cyane cyane iyo ari umuntu uzwi cyane(Umustar)

Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igiye kujya hanze.

Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse namugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy’urukundo ifite aho ihuriye n’ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise akinyuma arikumwe na shadiboo.

Related posts