Urugendo rwa APR FC rukomeje guteza ibibazo bikomeye , abakinnyi barimo Mamadou Sy na Dauda byabakomeranye

 

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gutanganza ko bwahagaritse Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda mu gihe cy’ukwezi mu gihe iperereza rigikomeje ku myitwarire mibi yabavuzweho.Aba bakinnyi bombi ntabwo bakinnye umukino wo kwishyura na Pyramids FC wabereye i Cairo mu Misiri aho mbere y’iminota mike ngo umukino ube byamenyekanye ko badakina kubera imyitwarire mibi, Pyramids yaje kubatsinda 3-0.Byavuzwe ko basohotse mu mwiherero w’ikipe aho yari icumbitse muri Hoteli nta ruhushya babiherewe.

Nk’uko Kglnews yabyanditse mu nkuru iheruka, umwe muri aba bakinnyi aganira n’inshuti ye, yemeje ko basohotse ari cyo bazize.Mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko aba bakinnyi bahagaritswe ukwezi kubera kurenga kumabwiriza yashyizweho n’umutoza n’ubuyobozi bw’ikipe.

Yagize ati “abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yatanzwe n’umutoza mukuru n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.””Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Icyo gihano kizatanga umwanya wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere y’uko ubuyobozi bufata izindi ngamba.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izakomeza guhagarara no gushyira ubunyamwuga n’imyitwarire myiza imbere kandi ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro ziranga ikipe, buri mukinnyi wese akaba asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.Yashimiye kandi abakunzi b’iyi kipe ku muhate no kuba hafi ikipe bakomeza kugaragaza, abasaba kutazacika intege.