Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Urugendo ruracyari rurerure: Perezida Félix Tshisekedi ubwo yatorwaga mu byo yari yiyemeje bikomeje kugorana.

Félix Tshisekedi Perezida wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo amaze gukora ibintu bike mu byo yari yasezeranyije Abanyekongo atorwa.Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavutse tariki ya 13 Kamena 1963. Antoine yaje kuba Perezida wa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo  kuri tariki ya 24 Mutara 2019,asimbuye Perezida Joseph Kabira.

 

Nyuma y’amatora muri DRC 2019

Ubwo Tshisekedi yajyaga kubutegetsi,bwari ubwa mbere muri Congo habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva Congo yabona ubwigengenge. Ubwo yamaraga gutorwa yasezeranyije byinshi Abanyekongo gusa urugendo ruracyari rurerure kugirango ahigure imihigo yiyemeje.

  • Tshisekedi ubwo yishimiraga umwaka yari amaze kubutegetsi

Nyuma y’umwaka agiye kubutegetsi isi yaratunguwe ubwo yateguraga ibirori bikomeye ku ya 24 Mutarama 2020 byo kwizihiza igihe yari amaze kubutegetsi.Byari bigiye gutwara amadorari miliyoni 6 .Guverinoma ya Congo yagaragaje ko ari ubwa mbere Congo ihererekanyije ubutegetsi mu mahoro bikaba ariyo mpamvu yateguye ibyo birori.

Ibyo birori byarakaje Abanyekongo benshi baba munsi y’umurongo w’ubukene, aho Umukongomani atarya amadorari abiri kumunsi. Uko babagaho kubutegetsi bwa Kabira ntibyigeze bihinduka  ku butegetsi bwa Bwana Tshisekedi.

  • Ibyo Tshisekedi yari yarasezeranyije Abanyekongo

Bwana Tshisekedi yasezeranyije ibintu bitatu bikomeye Abanyekongo  ari kwiyamamaza none kugeza nubu  aracyarwana no kubahiriza kimwe muri byo. 

Yiyemeje gukoresha miliyari 2.6 z’amadolari, ni ukuvuga 40% by’ingengo y’imari  mu burezi bw’ibanze ku buntu ku Banyekongo bose. Guverinoma yahaye akazi Abarimu bashya barenga 40.000 mu 2019, ari ko bamaze amezi menshi badahembwaga,icyo gihe Bamwe bagiye mu myigaragambyo. 

Muri uwo mwaka, Guverinoma yagombaga kugira byinshi ikora bitewe nuko IMF  na Banki y’Isi, yari yabemereye inguzanyo nini zishingiye ku gukorera mu mucyo no mu bwisanzure ariko ingengo y’imari ya Bwana Tshisekedi ingana na miliyari 10.2 z’amadorari.Iyi yari hejuru ku kigero cya  63% ugereranije n’umwaka wari wabanje.

Ikindi yasezeranije Abanyekongo  kugira  ubutegetsi bugendera kumategeko ndetse no kurandura ruswa n’akarengane muri Congo.

Icyanyuma gikomeye, yasezeranyije Abanyekongo ni ukugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba  bwa Congo bwugarijwe n’amakimbirane ndetse n’intamabra zidashira.

Mu gihe abura imyaka ibiri ngo asoze igihe ke kubutegetsi biragaragara ko bizagorana kugira ngo ibyo yiyemeje abigereho. Nkubu intamabra iri guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23.

Imirwano hagati ya FARDC na M23

Nkaho ibya M23 bidahagije intamabra kandi ikomeje gututumba hagati y’igihugu cye n’igihugu cy’u Rwanda, aho ubwe yashinje leta y’u Rwanda gufasha M23. Yakomeje akangurira Abanyekongo kujya mugisirikare kubwinshi kuko ngo ashaka gushoza intamabra yeruye ku Rwanda kuko ngo inzira z’amahoro zanze.

Kuri ubu Abasesenguzi kuri politike yo mu biyaga bigari bari kwibaza niba Tshisekedi yazongera gutorwa  mu matora akurikira, niba aziyamamaza kandi ibyo yasezeranyije Abakongomani bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu.

IVOMO: Ikinyamakuru  Aljazira( ku wa 10 Mutarama 2019)
                 

The Economist (ku wa 8 Gashyantare 2020)

Related posts