Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Urugamba rwongeye rwambikanye. M23 igabweho igitero gikomeye na FARDC . Ngaya amakuru agezweho!

Hashize igihe hatutumba igitero hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC nyuma yaho aba barwanyi bigaruriye uduce twa Rutshuru na Bunagana. ibi byo kwigarurira utuduce, gushyiraho amategeko ndetse no guhindura byinshi kwa M23, ni imwe muntandaro zikomeye abasirikare ba leta bashingiyeho barakara cyane ndetse bakaba baherutse gutangaza ko bagiye gutwika abarwanyi ba M23.

Nubwo aba barwanyi batigeze basubiza muburyo bweruye, ariko nabo ntabwo bigeze baceceka kuberako bari babiziko isaha ku isaha ingabo za leta zagaba igitero kubirindiro byabo arinabyo byaje kuba murukerera rwo kuri uyumunsi maze ingabo za Leta zikaza kugaba iki gitero kuri aba barwanyi. kugeza ubu ntiharamenyekana ababa baguye muri icyo gitero ariko icyo wamenya nuko aba barwanyi bakoresheje ubwenge bw’ikirenga bituma bahita bakomeza intambara nkaho ntakintu nakimwe cyabaye.

Abanye-Congo bakomeje kwibaza ukuntu aba barwanyi batanageze no kugihugumbi banesha ingabo za leta mugihe nyamara izi ngabo ziherutswe kwemererwa akayabo kugirango babashe gukora akazi kabo neza badafite inzara y’ibintu nkuko hagiye hagaragara abenshi muri aba basirikare ba leta ya Congo bagiye bagaragaza imyitwarire itari myiza kurugamba ndetse bikaza no kubaviramo kuba bakwirukanwa mubirindiro byabo na M23.

Nkwibutse ko aba barwanyi ba M23 bashoje intambara yabo muntangiriro zukwezi kwa Kamena ndetse bakaza gutangaza icyo bifuza kugirango babe bashyira intwaro hasi, ariko ubutegetsi bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bukaza gutangaza ko bitazigera bikunda ko bahabwa ibyo bashaka ahubwo leta ikaba yaratangaje ko bazabarwanya kugeza igihe bazabirukana mugihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Related posts