Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Urugamba rutinze ruhinyuza intwali koko: Abasirikare ba Congo bayobotse inzira y’amasengesho nyuma yo kongera gutsindwa na M23. Dore amakuru agezweho kurugamba!

Urugamba rutinze ruhinyuza intwali koko. uyu ni umugani w’ikinyarwanda waciwe n’abahanga, aho babaga bashaka gusobanura ko umuntu utinze murugamba, niyo yaba intwali ate rugezaho ubwarwo rukamunaniza ejo akaba yakora ibidakorwa.kurubu hatahiwe ingabo za leta ya Congo,FARDC.

Mugihe izi ngabo za leta zari zambariye gutsinda urugamba rwa M23 ariko zikaza gukomwa munkokora n’aba barwanyi kubera ubuhanga budasanzwe bafite, bamwe mubasirikare bakuru ba leta FARDC, bahisemo kuyoboka inzira y’amasengesho aho bategereje ko igisubizo cyo gutsinda urugamba kizava.

Bamwe mubaturage ntibahwemye kugaragaza ko ikibazo cya M23 kibahangayikishije ndetse no gutabaza amahanga ko yabafasaha ariko leta ya DR Congo yakomeje kubigendamo biguru ntege. ntiharamenyekana umubare w’abasirikare ba leta baguye mumirwano yaraye ibahuje n’aba barwanyi ba M23, ariko icyo wamenya nuko aba barwanyi bakomeje guhigika izingabo za leta.

Usibye kuba ibibyabaye kandi, andi makuru agezweho nuko bamwe mubaturage bahangayikishijwe n’umutekano wabo kuberako kuva abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Bunagana, bashyizeho amategeko yabo udashoboye kuyubahiriza agahambirizwa agakurwa mugace cyangwa se akaba yagirirwa nabi.

Related posts