Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Urucira mukaso rugatwara nyoko! Byagenze bite ngo amakipe “yashakirwaga kuguma mu cyiciro cya mbere” abe ari yo ari mu mutuku?

Amakipe ya Bugesera na Sunrise FC zo mu Burasirazuba bw’igihugu, ni yo kugera ubu ku munsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda ari ku mu myanya ibiri ya nyuma, ibituma isaha ni isaha yamanuka mu cyiciro cya kabiri, kandi byari byavuzwe ko zizarwanwaho ntizimanuke.

Ni nyuma y’uko Sunrise itsinzwe n’Amagaju igitego 1-0, Bugesera ikagwa miswi na Muhazi United 0-0, maze Etoile de l’Est ikitsindira Police FC bigatuma izinyuraho n’amanota 31 mu gihe zo zifite 29 buri imwe.

Amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Intara y’Iburasirazuba ngo ari yo ishaka kugena amakipe amanuka muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri; Etoile de l’Est na Muhazi United zikaba inzirakarengane, naho Bugesera FC na Sunrise FC zigashyirwa ku ibere.

Bimwe mu byagenderwagaho, ni uko “Bugesera FC iri mu karere kari gutera imbere, ikaba ifite na sitade nziza ndetse ikaba imaze igihe kinini mu cyiciro cya mbere, ikaba ikipe ifite ibyo imaze kubaka. Sunrise na yo ntabwo bitandukanye cyane!

N’ubwo bimeze bityo ariko, mu kibuga si ko byageze kuko Etoile de l’Est yakoze ibitandukanye hamwe n’umutoza wayo Imama Amapakabo.

Amakuru KglNews yahawe n’umwe mu bari muri “Staff” ya Sunrise FC yemeza ko yo nta biganiro bigeze bagirana n’intara y’Iburasirazuba cyangwa ubundi buyobozi ubwo ari bwo bwose.

Uyu kandi yagize ati “Ntekereza ko nta wabasha kugena uzamanuka mu cyiciro cya kabiri aho ibihe bigeze, kuko ikibuga kigira ibyabyo.”

Intege nke za Sunrise FC na Bugesera FC imbere yo kuzuka kwa Etoile de l’Est byahinduye gahunda!

Mu mikino 5 iheruka ikipe ya Sunrise FC yakinnye, yatsinzemo umwe wonyine indi yose uko ari ine irayitsindwa. Bugesera na yo mu mikino itanu yakinnye muri rusange yanganyijemo 3, itsinda umwe, inganya undi umwe.

Ku rundi ruhande, Etoile de l’Est yafatiranye intege nke z’ariya makipe ahanganye kuko nibura mu mikino 5 baheruka gukina batsinzemo imikino 4, batsindwa umwe wonyine.

Etoile de l’Est kandi ni ikipe yagize imbaraga zihambaye cyane by’umwihariko mu mikino yo kwishyura “Phase Retour”.

Iyi kipe yamaze igihe kinini iri ku mwanya wa nyuma, ndetse hari ubwo amakipe yigeze kuyisiga inyuma ho amanota arindwi n’umunani mu bihe bitandukanye.

Etoile de l’Est kuva yazamuka yongeyemo abakinnyi bakomeye kuva yava mu cyiciro cya kabiri, kuko yaguze abarimo rutahizamu Gabriel Godspower, Koumba Nicodem, Sadick Sulley wamenyekanye cyane mu makipe ya Espoir FC na Bugesera FC ndetse n’abandi.

Intsinzi Etoile de l’Est yakuye kuri Police FC yatumye iva mu murongo utukura, kandi yari yashyize mu makipe yo mu Burasirazuba agomba kujya mu Cyiciro cya Kabiri.

Related posts