Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’umugabo wishe umugore we urwagashinyaguro n’urupfu rw’umubyeyi witwaga Umuhire Jean D’ARC benshi bakundaga kwita Kabebe, kuri ubu abantu bose batunguwe nibyo uwo mugabo yakoze.
Ubusanzwe uyu mudamu uri mu kigero k’imyaka 30 na 32 yari asanzwe abana n’uyu mugabo witwa Cerestin uri mu kigero k’imyaka 48 na 50, mu gihugu cy’Ububiligi, bakaba babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bari barasezeranye imbere y’Imana n’Abantu.
Amakuru y’urupfu rwa Kabebe yamenyekanye ku itari 2 zuku kwezi, umugore yapfiriye aho mu gihugu cy’Ububiligi, aho yari asanzwe atuye n’umugabo we.
Abantu benshi cyane cyane Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi babajwe cyane n’iyi nkuru ndetse bakomeza kubabazwa cyane n’amagambo uyu mugore yavuze ubwo bombi bashingiranywaga mu mwaka wa 2020.
Ubwo aba bombi bari bari kurahira kuzabana akaramata, umugore yagize ati “Ntabwo narinzi uwo nzaba ndikumwe nawe, ku bw’amahirwe abaye wowe, ndagirango nkubwire ko nzagukunda, nzakubaha, nzakubahira umuryango, nzakubahira inshuti kandi uhawe ikaze mu mutima wa nge nkuko nabigusezeranyije, Imana izabimfashemo.”Aya niyo magambo akomeje kuriza benshi Jean D’arc yabwiye Cerestin, aariko bikaba birangiye amwivuganye.
Amakuru avuga ko ku wa Kane aribwo Kabebe yavuye mu rugo ajya mu mujyi asigira abana umugabo, mu masaha y’umugoroba nibwo umugabo yatangiye kumuhamagara amubaza aho yagiye uko byagenze, nk’ibisanzwe, gusa abana ngo bari banamunaniye.Nyuma kubera kumuhamagara inshuro nyinshi, Kabebe yatangiye gukupa telefone y’umugabo we, akajya amuhamagara akamukupa, ndetse Kabebe ngo yaje gukuraho telefone, umugabo akajya ayihamagara akumva ngo telefone irafunze, ibyo ngo byateye umugabo kugira umujinya udasanzwe.
Gusa mbere y’ibi nubundi ngo bari bafitanye ibibazo byinshi ndetse n’imiryango ibizi. Ubwo muri ayo masaha umugabo yamuburaga kuri fone, nibwo yahamagaye Nyirasenge wa Kabebe amubwira uko ibintu bihagaze.
Mu masaha y’ijoro nibwo Kabebe yageze mu rugo, gusa ahagera umugabo yarakaye cyane ndetse yamaze no gufata icyemezo cyo kumwivugana, ubwo yahise amusingira aramuniga cyane kugeza apfuye.Uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise ajya kwitanga kuri police y’u Bubiligi, gusa asiga abwiye umuturanyi we ati “Uzanderere”.Andi makuru avuga ko nubwo aba bombi bari barasezeranye ariko ngo umugabo yari yarigize gushaka undi mugore ariko baza gukora divorce banafitanye abana bakuru.