Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe François Xavier ukurikiranyweho kwishyuza abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho y’urukozasoni agaragaramo Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane.
Uyu yafashwe ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ku bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho.RIB ivuga ko dosiye y’abafashwe aribo; Kalisa John uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025. Aba bombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ikirego cyatanzwe tariki ya 9 Ugushyingo 2025.
Pazzo ni we wafashwe bwa mbere ku wa 11 Ugushyingo, naho Kalisa John akurikiraho ku wa 14 Ugushyingo 2025. RIB iravuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane buri wese wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho y’urukozasoni, ibikorwa binyuranyije n’amategeko.Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yaburiye urubyiruko ku ngaruka zo kwifata amashusho bari mu bikorwa by’ubusambanyi no kuyabika cyangwa kuyahererekanya, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu byago, kubatera isoni no kubambura icyizere muri sosiyete.
