Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Undi mukinnyi ukomeye mu muryango usohoka muri Rayon Sports ajya muri AS Kigali

Undi mukinnyi mushya wasoje masezerano muri Rayon Sports ni Musa Esenu, yagiranye ibiganiro n’ubuyozi bw’iyi kipe ariko ntabwo babashije kumvikana ku mafaranga bamuhaga bituma atangira gushaka indi kipe yakerecyezamo muri uku kwa mbere.

 

Amakuru yizewe agera kuri Kgl news avuga ko uyu musore ari mu biganiro bya nyuma na As Kigali aho imwifuza cyane kugira ngo ajye kongera ingufu mu busatiriza bwayo.

Nyuma y’uko Shema Fabrice agarutse kuba hafi iyi kipe y’Abanyamujyi, yayemereye kuzayigurira abakinnyi batatu cyangwa 4 bazayifasha kwitwara neza ikava mu myanya y’inyuma iriho kandi ikaba ikipe ihanganira ibikombe.

Bivugwa ko hari n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda ari kwifuza uyu mukinnyi ndetse ko ibiganiro bitagenze neza muri As Kigali yayerekezamo.

Musa Esenu yatsinze ibitego 13 mu Shampiyona mu mwaka we wa mbere, naho mu gice kibanza cya Shampiyona y’uyu mwaka yatsinze ibitego bine mu mikino umunani yakinnye.

Related posts