Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umwongereza Peter Joseph Blackmore yegukanye agace ka 8,bituma atwara Tour du Rwanda 2024.

 

Uyu mwongereza Joseph Blackmore w’imyaka 21 ukinira ikipe ya Israel Premier Tech ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 16 yoshojwe kuri iki cyumweru Tariki ya 25 Gashyantare 2024.

 

Ni isiganwa ryatangiye Saa tanu zuzuye imbere ya Kigali Convention Center, ritangizwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

 

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Blackmore wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza.

 

Bakigenda ibirometero bya mbere, abakinnyi 7 bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.

 

Grmay wa CMC, yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine. Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel nabo baje gusohoka mu gikundi ariko nyuma cyongera kubagarura.

 

Ubwo bendaga gusoza umusozi wa Mont Kigali barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wa 4 ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.

Bazamuka ahazwi nko kwa Mutwe, Blackmore wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko aza gusigara.

Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30.

Ni isiganwa ritahiriye abanyarwanda nyamara bari kwitegura kuzakira isiganwa ry’amagare ry’isi mu mwaka utaha wa 2025.

Abasesenguzi ku by’amagare bagaragaje ko nimba ntagikozwe irushanwa ry’Isi ntacyo abanyarwanda bazerekana.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts