Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwe mu bakinnyi beza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda wahoze muri APR FC yamaze kugurwa n’ikipe yo muri Tunisia

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ukina hagati mu Kibuga Mugisha Bonheur yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa.

Mugisha Bonheur bakunze kwita (Casemiro) yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Tunisia.

Ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa Mugisha Bonheur yagiyemo itozwa na Abdessattar Ben Moussa uheruka kugirwa umutoza w’agatenyo muri iyi kipe. Ben Moussa yatoje Mugisha Bonheur ubwo bari bari muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino. Iyi kipe kandi yigeze gukinwamo n’umunyarwanda Kayiranga Baptiste.

Mugisha Bonheur yavuyemo mu Rwanda mu meshyi ishize ya 2023, yerekeza muri Libya mu ikip ya Al Ahli Tripoli akaba ariyo avuyemo ajya muri Tunisia.

Avenir Sportif de la Marsa yatwaye igikombe cya shampiyona ya Tunisia mu mwaka wa 2007, ifite ibikombe bitanu by’igihugu ikaba yambara ibara ry’umuhondo n’icyatsi. Iyi kipe kandi yashinzwe mu mwaka 1939.

Mugisha Bonheur Casemiro
Ben Moussa wahoze atoza APR FC

Related posts