Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwe mu ba Perezida b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahawe urwamenyo nyuma yo kuvuga ikintu kimwe cyamushimishije muri iyi sezo yose

 

Umuperezida w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikintu cyamushimishije muri iyi sezo yose akavuga ikipe ya Rayon Sports kubera ko ngo ibuze igikombe cya Shampiyona Kandi yaramwibye.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 28 Gicurasi 2023, Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yashyizweho akadomo nyuma y’imikino 30 yakinwe. Yari Shampiyona ikomeye ukurikije uko amakipe yose yitwaye nubwo abasifuzi hari aho bagiye batenguha abakunzi b’umupira w’amaguru bagasifura nabi ndetse mu mikino imwe n’imwe bikajya bivugwa ko amakipe yatanze amanota ariko muri rusange Shampiyona wabonaga ko iryoshye.

Shampiyona irangiye itwawe n’ikipe ya APR FC nyuma yo guhatana n’imbaraga nyinshi kugeza ku mukino wa nyuma batsinzemo ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-1, bigatuma bahita begukana iki gikombe cya 21 cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru bishimiye isozwa ry’iyi Shampiyona ariko uwatunguranye cyane ni Perezida wa Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC watangaje ko kuba ikipe ya Rayon Sports ibuze igikombe cya Shampiyona biri mu bintu byamushimishije kuva iyi Shampiyona yatangira kugeza isojwe.

Mu kiganiro yabyutse akora kuri Radio ye uyu munsi, Yagize Ati ” Niba hari ikintu cyanshimishije muri iyi sezo yose ni Gorilla FC yahoreye Gasogi United ikantsindira Rayon Sports bigatuma itakaza igikombe kuko nayo yanyibye. Nukuri hari ishimwe ngomba Gorilla FC, Hadji hamwe na Hadjatti banshimishije muri iyi sezo yose.”

Kugeza ubu ntabwo ikipe ya Gasogi United hamwe na Perezida wa KNC barumva ukuntu ikipe ya Rayon Sports yabibye umukino ukarangira Gikundiro ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 kandi KNC yari yaratangaje mbere ko agomba gutsinda Rayon Sports mu buryo bworoshye ariko intego ikarangirira mu magambo gusa.

Gasogi United uyu mwaka w’imikino yaragarageje imbaraga nyinshi ari nako yagendaga itangaza ko igomba gutwara igikombe ariko biza kwanga mu mukino yo kwishyura bituma igenda isubira inyuma gake gake kugeza aho yisanze ku mwanya wa 8 isoje Shampiyona iriho n’amanota 43.

 

Related posts