Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwataka w’umunya Cameroon wifujwe na Rayon Sports ari mu marembo amwinjiza muri Mukura Victory Sports et Loisirs

Umukinyi ukomoka mu gihugu cya Cameroon Kevin Ebene ari mu bakinnyi ikipe ya Mukura Victory Sports ishobora gusinyisha bakazayifasha gushaka ibitego mu mwaka utaha w’imikino 2023-2024.

Kevin Ebene wigaragaje cyane muri “B&B International Football Drafting League”. Ni umukinnyi ukina asatira ariko aca mu mpande. Ebene nyuma yo kwigaraga yifujwe na Rayon sports ndetse banagirana ibiganiro ariko birangira itamusinyishije.

Amakuru agera kuri Kglnews yemeza ko ikipe ya Mukura Victory Sports ikeneye rutahizamu nyuma yo gutandukana na Robert Mukogotya, Kuri ubu iri mubiganiro bigeze ahashimishije n’umusore Kevin Ebene ndetse ntagihindutse ashobora gusinyira iyi kipe yambara umuhondo n’umukara vuba aha.

Kevin Ebene w’imyaka 27 asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Cameroun guhera 2016 ubwo yahamagarwaga mu y’abari munsi y’imyaka 20, yahamagaye kandi inshuro ebyiri muya CHAN ubwo yakiniraga Astre de Duala y’iwabo.

Related posts