Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwataka Paul ware wa Rayon Sport kwihangana biranze. atanze isezerano rikomeye kubabafana bakimushidikanyaho. soma witonze!

Paul ware umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mugihugu cya Kenya uri gukinira ikipe ya Rayon Sport kugeza ubu, benshi mubafana ba Rayon Sport bamaze iminsi bagaragaza gushidikanya gukomeye kubushongore n’ubukaka bw’uyu Rutahizamu ariko cyane cyane imbere y’izamu. nubwo aba bafana batigeze bagira ikintu batangaza muburyo bwa rusange bwo kumugaragaro, ariko aba bafana bagaragaje ko kugeza ubu umukinnyi bashingiyeho ibyishimo byabo ari leandre willy Onana kuko kugeza ubu ariwe ugenda ugaragaza itandukaniro kuburyo umuntu wese yahita abibona ko uyumukinnyi koko ari umuhanga kuburyo bwigaragaza.

Nyuma yuko rero abafana batandukanye bagenda bagaragaza ko bemera ubuhanga bwa Rutahizamu Paul Ware ariko nanone bagashidikanya kubushobozi bwe imbere y’izamu, uyumusore akomeje kugenda atanga amasezerano adasanzwe aho kubwe gutanga isezerano bitamusaba kugira icyo avuga ahubwo imyitwarire idasanzwe agaragaza mukibuga akaba ariyo igenda igaragaza ko koko uyumugabo afite gahunda ikomeye cyane imbere y’amazamu ndetse kurubu akaba akomeje guca amarenga ko inshundura zizamubona.

Ubwo inkuru yageraga kubakunda umupira w’amaguru ko uyumukinnyi Paul Ware yaba aje gukina muri Rayon Sport bose baratangaye kubera ko bari basanzwe bamuzi ko ari umukinnyi mwiza, ariko akigera mu Rwanda akaba yarakoze imyitozo gusa abantu batandukanye bakajya bagaragaza ko urwego rwe rwasubiye inyuma babigereranije nuko bari basanzwe bamuzi. Ibyo rero nibyo byaje gutuma abafana bambere mu Rwanda (Abafana ba Rayon Sport) batangira gushidikanya kubijyanye nuzabafasha guca inshundura ariko kurubu ibikorwa by’uyurutahizamu bikaba bigaragaraza ko uyumugabo ari ntashidikanywaho ndetse akaba yanasezeranije abafana ko azatsinda ibitego birenze 15 muri uyumwaka w’imikino.

Related posts