Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umwarimu wigishaga mu mashuri abanza wasanzwe mu mugozi yashizemo umwuka bikakekwaho yiyambuye ubuzima.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yitwaga Justin Hakizimana wigishaga ku ishuri ribanza rya EAR yasanzwe mu mugozi yapfuye,nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru umuseke dukesha aya makuru.
Iri shuri nyakwigendera yigishirizagamo riherereye mu kagari ka Taba, mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu gihe cya saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m) Polisi yahawe amakuru ko hari umuntu wikingiranye mu nzu.Bahajyaze babaza uwari acumbikiye nyakwigendera, ababwira ko ari umwarimu wari asanzwe abyuka akajya mu kazi, ariko noneho bitabaye.
Polisi n’inzego z’ibanze na bo bakomanze ntihagira ucyingura, bafata icyemezo urwo rugi ruricwa bageze mu nzu imbere basanga umwaramu amanitse mu mugozi yapfuye.Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko nta mpamvu izwi yaba yatumye uriya mwarimu w’imyaka 49 y’amavuko yiyahura, kuko taliki ya 30/11/2025 abantu bose yari afitiye amadeni yarabishyuye.
Hari n’abandi ngo yabwiraga ameze nk’ubasezera ariko mu marenga, adatobora ngo abivuge neza.
Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Kiziguro ngo ukorerwe isuzuma iperereza rikaba rikomeje.Polisi irasaba abaturage niba hari ibyo bafite by’ibibazo, ko igisubizo atari ukwiyahura ahubwo bajya begera ubuyobozi bakabagira inama.
