Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwana wanzwe ni we ukura koko , Lionel Messi

 

Ubwo yari amaze gufasha ikipe y’igihugu akomokamo ya Argentine kwegukana igikombe cy’ isi cyabereye muri Qatar, birimo biravugwa ko Lionel Messi yamaze kwegukana Ballon d’or ya 2023.

Byitezwe ko Lionel Messi ariwe uzaherezwa Ballon d’Or ya 2023 mu mpere z’uku kwezi, nyuma y’uko amakuru agiye hanze avuga abegukanye iki gihembo haba mu bagabo no mu bagore.

Lionel Messi w’imyaka 36 yagize umwaka w’imikino ushize mwiza ubwo yafashaga ikipe ye ya Argentine kwegukana Igikombe cy’isi, ubu akaba ari muri shampiyona ya Major League Soccer mu ikipe ya Inter Miami,Ikinyamakuru Dario Sport cyandikira muri Espagne cyatangaje ko uyu munya-Argentine yamaze kumenyeshwa ko ariwe uzahabwa Ballon d’Or tariki 30 Ukwakira 2023, ndetse umunya-Espagne Aitana Bonmati akaba ariwe uzahabwa Ballon d’Or mu bagore, dore ko uyu nawe yatwaranye na Espagne Igikombe cy’isi cy’abagore.

Lionel Messi namara gushyikirizwa iyi Ballon d’Or bizaba ari inshuro ya mbere iki gihembo gitwawe n’umukinnyi udakina i Burayi, ndetse akazahita arusha mukeba we Cristiano Ronaldo Ballon d’Or eshatu zos, Kuri Ballon d’Or y’uyu mwaka, umunya-Norway Erling Haaland nawe yahabwaga amahirwe nyuma yo gufasha Manchester City kwegukana Premier League, FA Cup na UEFA Champions League, gusa bigaragara ko azaba uwa kabiri nyuma ya Messi

Related posts