Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwana apfira mu Iterura,Ibyo utabonye mu isiza ntubitegereze mu isakara,Amavubi makuru ubu yo ntazakubitwa umusubirizo?ngo Amavubi mato ntakitabiriye irushanwa ryari kubera i Burayi da!.[BYOSE HANZE].

Umwana apfira mu iterura, kuba ikipe y’igihugu amavubi y’abakuru ititwara neza byose bifite aho bipfira niba abana twari dutezeho umusaruro babuze ibyangombwa ubwo twategereza ikipe yabakuru ko hari icyo izatugezaho?iki ni ikibazo gikomeje kwibazwa n’abakunzi bumupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Biteye agahinda n’ishavu,Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 16 ntikitabiriye irushanwa yari yatumiwemo n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi, “UEFA U-16 Tournament”, kubera kubura ibyangombwa biyemerera kwinjira muri Chypre.

Mu byukuri Ku wa 21 Mata ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryatumiye abana 36 mu majonjora y’Ikipe y’Igihugu y’abahungu yari kwiitabira irushanwa rya “UEFA International development tournament” muri Gicurasi 2022.

Amajonjora yamaze iminsi ibiri kuva ku wa 23/04/2022 kugeza ku wa 24/04/2022 kuri Stade Mumena, akorwa n’umutoza Gatera Moussa ari kumwe na Byusa Wilson.

Buri mwana yari yasabwe kwitwaza Indangamuntu ku bazifite n’Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye (Attestation d’identité complete) bizakenerwa mu gihe cyo kumushakira pasiporo ndetse 20 ni bo batoranyijwe bashyirwa mu mwiherero wabereye kuri hotel Hilltop.

Iyi Kipe y’Igihugu yagombaga kwerekeza muri Chypre ku wa Gatandatu, yitabiriye irushanwa hagati ya tariki 9 n’iya 15 Gicurasi 2022.

Kuri uyu wa Kabiri, FERWAFA yatangaje ko uru rugendo rutagikozwe kubera ko ‘visa’ zitabonekeye igihe, bityo abana baza gufashwa gusubira iwabo no ku mashuri.

Yagize iti “Turabamenyesha ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yagombaga kwitabira irushanwa rya”UEFA Int’l development tournament”Muri Cyprus kuva tariki 09-15/05/ 2022 itakibashije kuryitabira kubera ko ibyangombwa byo kwinjira muri icyo gihugu bitabashije kubonekera igihe (Visas).”

Benshi mubakurikiranira hafi umupira wo mu Rwanda baneze bikomeye ibi bintu kuko bigaragaza ku daha agaciro umupira cyangwa abawurimo bo ubwabo bakaba batawuzi(Batazi ibyo barimo).

Iyi nkuru ikimara kujya hanze abantu benshi batangiye kwibaza ku mavubi makuru uko ari kwitegura mu gihe barumuna babo byanze benshi bati bakuru babo bo bazakubitwa umusubirizo.

Related posts