Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Umwamikazi w’ijyana ya Gakondo Clarisse Karasira yongeye gusingizwa n’abakunzi be.

Umuhanzikakazi ukomeye cyane hano mu Rwanda uririmba injyana ya Gakondo Clarisse Karasira kuri ki Cyumweru yamuritse album ye nshya yise “Bakundwa”

Iyi album iriho indirimbo imwe iri hanze, cyakora n’izindi ndirimbo akaba agiye kuzishyira hanze.

Indirimbo isanzwe iri hanze ni Uwo Mwana naho izindi akaba aribwo yazishyize hanze

Iki gitaramo cyabereye mumugi wa Portland muri Maine muri Amerika, ni igitaramo yise Bakundwa album Live Concert.

Ni igitaramo cyibaye nyuma yaho uyu muhanzi asanze umugabo we Ifashabayo Dejoie muri Amerika akaba ari naho kuri ubu batuye.

Clarisse Karasira ukunzwe nabatari bake yambwiye abantu ko Uyu muzingo w’indirimbo uzagira umusanzu utanga mubanyarwanda no kubanyamahanga bakunda umuziki we

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwamikazi w’ijyana ya Gakondo hano mu Rwanda kuri ubu agiye gukomereza ibikorwa bye mu Amerika aho yagiye gutura we n’umuryango we.

Related posts