Inkuru irimo kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bigiye bitandukanye birimo The Sun biravugwa ko Umwamwikazi Camilla w’ Ubwongereza yakubise umugabo we urukweto ku gitsina ubwo yashakaga ku musambanya.
Mu gitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru wigeze gukorera ikinyamakuru The Times nk’umwanditsi ushinzwe amakuru arebana n’ingoro y’umwami mu Bwongereza, Valentine Low, haragaragaramo inkuru itangaje ivuga ku buryo Umwamikazi Camilla, umugore wa King Charles III, yigeze kugeragezwa gusambanywa ku ngufu akiri umukobwa muto ubundi ahita akora ibidasanzwe uwo mugabo washakaga ku musambanya.
Iyi inkuru ishingiye ku kiganiro bivugwa ko Queen Camilla yagiranye na Boris Johnson mu mwaka wa 2008 ubwo yari Meya w’umujyi wa London. Icyo gihe ni bwo yamubwiye uburyo ubwo yari afite hagati y’imyaka 16 cyangwa 17.
Ibi byabaye ubwo uwo mugabo utaziwe amazina yamukorakoye ku mubiri mu buryo bwaganishaga ku kumusambanya ubwo yari muri gari ya moshi aho icyo gihe yari agiye mu gace ka Paddington i Londres.
Nk’uko bivugwa muri iki gitabo cyiswe’ Power and the Palace’, uwo mugabo yatangiye kumukorakora, ariko Camilla Shand, uko yitwaga icyo gihe mbere yo guhabwa izina ry’ibwami ariko ngo ntiyacitse intege zo kumurwanya , Ngo yahise akura ikirenge mu nkweto ndende yari yambaye maze arayifata ayikubita uwo mugabo ku myanya ndangagitsina ye inshuro nyinshi kugeza ubwo yaretse ibyo yakoraga.
Uyu mutima w’ubutwari ngo yawukuye kuri nyina wamugiriye inama ko igihe cyose yaba ageze mu kaga nk’ako, yagombye gukoresha icyo afite cyose kugira ngo yirwenaho. Camilla ngo yumviye iyo nama, anayishyira mu bikorwa.
Muri iki gitabo byemezwa ko ngo akigera aho gari ya moshi yagombaga kumuhagarika i Londres, yahise abimenyesha abashinzwe umutekano, hanyuma uwo mugabo ahita atabwa muri yombi.
Nubwo ubuyobozi bw’ingoro y’ubwami ya Buckingham Palace ntacyo buratangaza kuri iyi nkuru, ariko nta nubwo bwigeze buyihakanira, ndetse hari abegereye Umwamikazi bemeza ko atigeze ayivugira mu ruhame kuko atashakaga ko bituma abantu bamwibandaho, aho kwibanda ku mirimo akora yo gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’iri.
Mu myaka ya vuba aha, Queen Camilla azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni umufatanyabikorwa wa SafeLives, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo n’iry’igitsina. Kandi akunze gusura ibigo byakira abahuye n’ibyo bibazo haba mu Bwongereza no mu mahanga.
Inkuru yanditswe n’ umunyamakuru Nshimiyimana Francois wa Kglnews.com ayikesha ikinyamakuru BBC & The Sun.