Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwami wa Ruhago nyarwanda yongeye kwima Ingoma Rayon Sport kugasongero

Ikipe ya Rayon Sport ikundwa na benshi yongeye kwima Ingoma ndtse yicara kuntebe y’icyubahiro ibanje kugaragura ikipe ya APR FC maze iyitwara igikombe cya Amahoro iyisuzuguye cyane nyuma yo kuyitsinda igitego kimwe cyose kubusa kandi ikayitsinda iyirusha cyane .

Mumashusho ngiyi inkuru mpamo yuko byagenze ngo Umwami wa Ruhago nyarwanda yime ingoma

Rayon Sport itsinze APR FC inshuro ya 2 yikurikiranya nyuma yuko iyikipe ya APR FC yari imaze igihe kitari gito yarigaruriye ikipe ya Rayon Sport iyitsinda umusubirizo, ariko kuri iyinshuro bikaba atariko byagenze kuko iyikipe ikundwa nabenshi mu Rwanda yari yiteguye bihagije ndetse ikaba yari yaranabitangaje biturutse kubakinnyi bayo batandukanye iyikipe ikaba yarabaye numero yambere mugutangaza ko uko byagenda kose igomba gutsinda mukeba wibihe byose.

Nkibisanzwe abafana bari bakubise buzuye stade ya Huye. ikipe ya Rayon Sport yari yiteguye ko uko byagenda kose igomba guha abafana bayo ibyishimo. abakinnyi batangiye bagenda insigane abatar bake bemeza ko iyi ariyo igiye kuba iturufu ikomeye ikipe ya APR FC igiye kwitwaza mukwandagaza ikipe ya Rayon Sport ariko bikaba bitigeze bibahira ahubwo byaje guhindukira iyikipe ya APR FC ikigeragezo gikomeye kuko byatumye ikipe ya Rayon Sport iza yambariye urugamba ndetse ikaza kubasha kubyitwaramo neza.

Ikipe ya Kiyovu Sport yari yamaze gutsindwa na Mukura VICTOR SPORT igitego kimwe kubusa, yari iraho ishungereye ngo irebe ko ikipe ya Rayon Sport yatakaza umukino ariko biza kurangira ikipe ya Rayon Sport yerekanye ko ari ikipe itameze nkizindi muri championa y’u Rwada maze itsinda umukino ibifashijwemo n’abakinnyi bakomeye ifite isanzwe igenderaho bakaba banayifashije gutsinda uyumukino. Twifurije insinzi abafana ba Rayon Sport tuvuga ngo munywe murugero.

Related posts