Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umwami Charles umaze igihe gito yimye ingoma yasuzuguwe bikomeye ubwo yaterwaga amagi mu ruhame(Amafoto)

Umugabo yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gutera amagi Umwami n’umwamikazi ubwo bari muruzinduko.

Polisi yo mu majyaruguru ya Yorkshire yavuze ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yafunzwe kubera icyaha yakoze cyo gutinyuka gutera umwami amagi, gusa ubu arafunze arimo guhatwa ibibazo.

Mu gihe amagi yaterwaga umwami Charles umupolisi niwe wahagobotse aritambika.

Mu magi bateye umwami habuze gato ngo akandagire rimwe mu magi ariko agaragara atuje kandi akomeza kugenda.

Ibi byabaye ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’umwami i Yorkshire, aho Umwami n’umwamikazi Consort nyuma bagiye i Doncaster.

Umwami n’umwamikazi bakiriwe n’abayobozi b’umugi i York aribwo abigaragambyaga ba bateye amagi.

Charles yakomeje gusuhuzanya n’abandi banyacyubahiro barimo na Meya.Abapolisi benshi bagaragaye bafatiye umuntu hasi wigaragambyaga inyuma y’uruzitiro rwari rwashyizweho kugira ngo umwami Charles abe yizeye umutekano we.

Umutangabuhamya wabonye ibi Kim Oldfield, yavuze ko yari ahagaze ku muryango w’iduka rye arimo kwishimira aba bombi umwami n’umwamikazi ubwo bahageraga nibwo yatangiye kubona amagi aterwa mu kirere.Yakomeje agira ati”Narebye hirya, mbona abapolisi bamanuka kuri bariyeri maze ngerageza gukurura ngo ndebe ibibaye, nibwo nabonye amagi agera kuri atanu yashoboye koherezwa mu gice umwami n’umwamikazi bari barimo.

Iyi myigaragambyo yabaye mu buryo butunguranye gusa abapolisi bakoze ibishoboka byose bahosha iyi myigaragambyo, iyi myigaragambyo yangije uruzinduko rw’umwami Charles bikomeye.

Related posts