Umva agahinda DJ Bisoso yatewe no kwirukanwa muri RBA yagiye gushaka amaramuko

 

Hassan Sakubu wamamaye nka DJ Bissosso, umwe mu bavanga imiziki b’abahanga kandi bakunzwe cyane mu Rwanda, yatangaje ko impamvu atakigaragara kuri Televiziyo Rwanda ari uko yirukanywe muri RBA.

Uyu mu-DJ wari uzwi cyane mu kiganiro Friday Flight yakoranaga hamwe na Anita Pendo, yavuze ko ubwo yageraga ku kazi, yahise asanga ibaruwa imumenyesha ko amasezerano ye yarangiye . Ati: “Baranyirukanye. Sinzi niba navuga ko banyirukanye ariko amasezerano yararangiye ntibayongera, ubwo babonye ko nkwiriye kujya mu bigori, bampaye certificate ko nabakoreye imyaka 10 yaburagamo amezi abiri, mpita njya mu mandazi.”

“Njye ndakeka no kunyirukana birimo kuko amasezerano yararangiye, baranyandikiye barambwira ngo twagira ngo tukumenyeshe ko urugendo rwacu nawe rurangiriye aha. Hari nka saa sita nje mu kazi.”

Bissosso yavuze ko yakomeje gukora ariko adagaragara mu biganiro bya live kugeza ku wa 2 Mutarama. Amakuru kandi avuga ko agiye kongera gukorana na Anita Pendo mu kiganiro gishya kizajya gitambuka kuri BTN TV, aho azagaruka mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.