Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Ntwali Fiacre wakoze ibisa n’amateka muri South Africa yatangaje icyabimufashijemo

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Ntwali Fiacre yitwaye neza ubwo ikipe ye ya TS Galaxy yatsindaga Mamelodi Sundowns kuri penaliti.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umuzamu Ntwali Fiacre w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ye ya TS Galaxy. Wari umukino wa ⅛ cy’igikombe K’igihugu muri South Africa. Muri uyu mukino Ntwali Fiacre yakuyemo penaliti 2 Nyuma yaho umukino wari warangiye ari ibitego 2-2.

Nyuma yo kwitwara neza Ntwali yaganiriye n’ikinyamakuru B&B Fm Umwezi avuga icyabimufashijemo agira ati:

“Umukino wanjye wa mbere navuga kowagenze neza, hari hashize imikino umunani ntakina ariko nakomejegukora kuko narinzi ko igihe cyanjye kizagera kandi nkazabyitwaramo neza niyo mpamvu mubona ko nari tayari mu mukino.

Ntabwo biba byoroshyegukina umukino wawe wa mbere ukina n’ikipe nka Mamelodi Sundowns, ikipe navugako iri mu za mbere muri Africa ariko navugakO uyu mukino naje nshaka kwitwara neza kandi byampiriye”.

Ntwali Fiacre yagiye muri TS Galaxy avuye muri As Kigali muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2034. Uyu muzamu kandi n’iwe munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Related posts