Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports,uwayezu jean fidel yemeje ko ikipe ye ishobora kuzahura na APR FC mu mukino wa Gicuti mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino utaha.

Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports,uwayezu jean fidel yemeje ko ikipe ye ishobora kuzahura na APR FC mu mukino wa Gicuti mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino utaha.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa MAGIC TV  kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 16 Nyakanga 2022, ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku mukino wa gicuti gusa hategerejwe niba umutoza Haringingo  azabiha umugisha.

Ati “Umukino wa gicuti twabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa APR FC barawutwemereye. Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports ni uko uyu ari wo mwanya wo kwereka APR FC ko n’ubwo tutatwaye igikombe ariko amazi atakiri yayandi, Ikindi amafaranga azava muri uwo mukino azajya muri Rayon Sports yose.”

Jean fidel yavuze ko nubwo Rayon Sports na APR FC bazahora ari abakeba mu kibuga ariko hanze yacyo bazabana neza kuko aya makipe yombi ari ay’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nta na rimwe Rayon Sports izigera yorohera APR FC mu kibuga.Insinzi ikomeye twifuza ko yakura kuri Gikundiro, ni ukunganya gusa. Guhangana kuri mu kibuga gusa ariko hanze yacyo twese turi Abanyarwanda.”

Uwayezu yavuze ko Rayon Sports na APR FC zifite inshingano ikomeye yo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda ariko hanze y’ikibuga ari amakipe y’abavandimwe bityo nta mpamvu yo guhangana hanze yacyo.

Uwatezu avuga ko uyu mukino wa Gicuti wateguwe mu rwego rwo kugira ngo Rayon Sports yerekane ko ishaka kwihimura kuri APR FC imaze myaka itatu idatsinda.

Related posts