Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuyobozi wa Rayon Sports yemeje bidasubirwaho abakinnyi bakomeye bagiye kongererwa amasezerano ndetse n’intwaro zigomba kuzanwa zizabafasha mu mikino nyafurika bashobora kwitabira

Umuyobozi wa Rayon Sports yemeje bidasubirwaho abakinnyi bakomeye bagiye kongererwa amasezerano ndetse n’intwaro zigomba kuzanwa zizabafasha mu mikino nyafurika bashobora kwitabira

Umuyobozi mu ikipe ya Rayon Sports Namenye Patrick usanzwe ari Secretary General w’iyi kipe yaciye amazimwe yemeza abakinnyi iyi kipe igiye kongerera amasezerano Kandi bakomeye abandi badashoboye birukanwe kugira bubake ikipe ikomeye izagera kure mu mikino nyafurika.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, nibwo mu itangazamakuru hasakaye amakuru avuga ko rutahizamu wari umaze iminsi yitwara neza muri Rayon Sports Joachim Ojera yamaze kumvikana n’iyi kipe ku kongera amasezerano kugirango azabe yifashishwa mu mikino nyafurika iyi kipe yitegura kujyamo umwaka utaha hatagize igihinduka.

Ibi Namenye Patrick yaje kubihamiriza Radio 1 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu avuga ko ari byo Koko Rayon Sports ibiganiro na Joachim Ojera bigeze kure kandi hari n’icyizere cyinshi cyo kuba uyu musore agomba kuguma muri iyi kipe ndetse aza no kwemeza ko abakinnyi batandukanye barimo Onana, Hertier Luvumbu Nzinga ndetse n’abandi bari kurangiza amaserano Bose bashobora kuguma muri iyi kipe bitewe naho babona ibiganiro nabo bigeze.

Uyu muyobozi mu magambo ye yaje gutangaza ko iyi sezo ubwo izaba yashyizweho akadomo bo batazajya mu kiruhuko ahubwo bazaba barimo kuganiriza abakinnyi ndetse banashake abandi bakomeye bazafasha Rayon Sports umwaka utaha w’imikino ndetse no mu mikino nyafurika bashobora kujyamo mu gihe batwara igikombe cy’amahoro cyangwa icya Shampiyona naho batararekura burundu, ibi bivuze ko abakinnyi batagize icyo bakora kigaragara bazasezererwa.

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona na Sunrise FC uzabera mu karere ka Nyagatare, tariki ya 28 Gicurasi 2023. Gikundiro izongera gukina na APR FC mu gikombe cy’Amahoro tariki ya 3 Kamena 2023.

 

Related posts