Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umuyobozi wa APR FC yavuguruje amagambo yatangajwe n’umutoza we

Iki Cyumweru ubwo abakinnyi n’abatoza bari bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar, aho irushanwa ryabereye,mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bwa APR FC bwavuguruje umutoza wavuze ko batazongera kwitabira Mapinduzi cup.

Ibi byabaye Nyuma y’umukino wa 1/2 APR yatsinzwemo na Mlandege yo muri Zanzibar kuri Penariti, nyuma y’umukino umutoza w’anyezamu Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda mu kiganiro n’itangazamakuru, nibwo yavuze ko APR FC itazasubira kwitabira Mapinduzi cup nyuma yo kwibwa n’abasifuzi.

Ibi byavugurujwe na Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, ubwo iyi kipe yarigeze mu Rwanda ivuye muri Zanzibar.

Yagize ati “Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub.”

“Nanjye hari aho navuze ko ahantu hose hatameze nka Shyorongi. Ibyo byose rero mwabona aribyo byabiteye ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.”

APR FC igarutse muri shampiyona isanga amakipe bari bahanganye yose yaranganyije andi atakaza amanota atatu,mu gihe APR FC ifite umukino wikirarane.

Related posts