Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umuyobozi wa APR FC yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma y’amagambo akomeye yatangaje ku batoza ba Rayon Sports

Nyuma y’umukino APR FC yakiriwemo na Rutsiro FC, umuyobozi wa APR FC yashimiye byimazeyo abakinnyi ndetse anavuga uko yiyumva nyuma y’uyu mukino.

Yagize ati “Mu izina ry’ Ubuyobozi mbereye kw’isonga ndashimira byimazeyo Abakunzi n’ Abafana ba APR FC badahwema gushyigikira ikipe yabo. Iyo tubabonye mwuzuye imihanda muyiherekeje bitera Ingabo ishema.”

Yashimiye Umutoza Ben Moussa n’abagenzi be ndetse byumwihariko n’ Abakinnyi ko bumviye impanuro ndetse bakitwara neza batsinda umukino wa nimugoroba. Ati” Mwanshimishije benshi ndetse mwerekanye ko mutarekura kandi gukotana ariyo ntego.”

Nanone mubo yashimiye ni aba Rayon barimo n’abatoza bayo bose bari ku kibuga bareba uko APR FC ikina ngo batware inkuru mpamo yuko Abakinnyi ba APR bahagaze nubuhanga bwabo.

Uyu muyobozi yakomeje ashimira aba Huriga
ba Rayon b’inshuti ze by’umwihariko nabo barebye uyu mukino.

Indi nkuru nziza ku bakunzi ba APR FC, ni uko Chairman wayo yagaragaje ko ubu afite akanya gahagije yagarutse ku kibuga bazamubona kenshi dore ko n’abakinnyi bamwumviye bagatsinda ibitego bibiri.

Related posts