Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umuvugizi wungirije wa Guverinerinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yatangaje aho ingabo za M23 zateye DR Congo zaturutse.

Intambara hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yateje amakimbirane hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. DR CONGO ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ariko u Rwanda rwo rukabihakana. Na M23 ubwayo, umuvugizi wayo Majoro Willy Ngoma yabwiye radio BBC ko nta n’urushinge rw’imfashanyo u Rwanda rubaha. Aganira na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yatangaje ko ingabo za M23 zateye muri DR Congo zaturutse muri Uganda.

Ubwo umutwe wa M23 watsindwaga muri 2013, igice kimwe cy’abasirikare ba M23 bambuwe intwaro batuzwa mu Rwanda mu bilometero magana abiri (200km) uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko amasezerano yabitegekaga. N’ubwo hari abemeye gushyira intwaro hasi bagahabwa ubuhungiro mu Rwanda, hari ikindi gice cyanze gushyira intwaro hasi maze cyo gihungira muri Uganda. Aba rero bari barahungiye muri Uganda banafite intwaro nibo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda avuga ko bagarutse gutera Congo muri 2021 nan’ubu bakaba bakiri mu mirwano na FARDC.

Ni ikiganiro umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda yahaye radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI kuri uyu wa kane tariki 24 Kamena 2022. Mu busobanuro bwe Alain Mukurarinda ati ” Twese tuzi neza ko M23 yatsinzwe muri 2013. Bamwe bagiye muri Uganda abandi baza mu Rwanda bamburwa intwaro batuzwa mu bilometero 200 uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC. Ubungubu abo bongeye gufata intwaro bakarwana baturutse muri Uganda. Kuki tutabivugaho? Nonese tuvuge ko abo bari guterwa inkunga n’u Rwanda kubera gusa ko bavuga ikinyarwanda? Ndemeza nta gushidikanya ko abarwanyi bongeye gufata intwaro bakarwana baturutse muri Uganda ”.

Kuva M23 yakubura imirwano n’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC bikaza kurangira ifashe umupaka wa Bunagana, DR Congo ntiyahwemye gushyira mu majwi Leta y’u kugira uruhare muri iyi ntambara. Imyigaragambyo y’Abakongomani bamagana u Rwanda ndetse n’ibikorwa byibasira Abanyarwanda n’abakongomani bavuga i kinyarwanda nabyo biri mu bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi wazambye.

Uretse u Rwanda rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, Uganda nayo ishyirwa mu majwi ko ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibifitemo ukuboko. Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe bwa America abona aheruka kuvuga ko umutekano mucye wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.

Related posts