Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umutwe wa M23 wavuze impamvu urimo gukora hasi hejuru mu kwigarurira uduce twinshi twa DR Congo. Inkuru irambuye

Umutwe wa M23 ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, nibwo wafashe umujyi wa Rutshuru n’ umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru wa Goma w’ intara ya Kivu ya ruguru.

Maj Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare , mu kiganiro yagiranye na BBC yemeje ko impamvu uyu mutwe uri kwigaruri ibindi bice , ari uko Ubutegetsi bwa DRC bwanze ibiganiro ahubwo bugahitano kuyigabaho ibitero. yakomeje avuga kuba M23 iri kwigarurira ibindi bice mu rwego rwo kwirwanaho no kwicungira umutekano.Yagize ati :”Nibo baje kudutera batugaba ho ibitero. Tumaze iminsi myinshi tubasaba ibiganiro ariko baranze.

None niba baranze ibiganiro bagahitamo kutugabaho ibitero twe twakora iki ?. Tugomba kugeza umwanzi kure cyane. Intego yacu ntago ari ugufata imijyi cyangwa ibindi bice. Twafashe Kitagoma n’utundi duce kubera umutekano wacu. Ntago dushaka intambara ariko baranze. Nibakomeza kudutera tugomba kubasubiza kandi tukabageza kure tukaba twanigarurira ibindi bice bakoresha bategura ibitero byo kutugabaho.”

Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko M23 yari imaze igihe iteguza Ubutegetsi bwa DRC ko nibongera kubagaba ho ibitero, bizatuma M23 itangiza intambara yeruye ndetse ikaba yanakwigarurira ibindi bice muri Rutshuru byaba ngombwa igafata n’Umjyi wa Goma.Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, M23 inagenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres, ku wa mbere yasabye ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro bahagarika imirwano aka kanya bakanashyira intwaro hasi.

Related posts