Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umutwe wa M23 watangiye guhamagarira abashoramari kujya Bunagana kuhashinga ibikorwa ngo kuko nta ruswa , nta komisiyo bazakwa.

Umutwe wa M23 watangiye kureshya abashoramari kujya kuhashinga ibikorwa kuko ho batazakwa ruswa cyangwa komisiyo nk’ uko bikorwa mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi wa M23 mu bijyanye na Gisirikare , Maj Willy Ngoma , yatangaje ko uyu mujyi wa Bunaga ukwiye gutera imbere kandi ko bizagirwamo uruhare n’ abashoramari.

Maj Willy Ngoma yasabye abifuza gushora imari ndetse n’ abacuruzi kwihutira kujyayo gukorera amafaranga kandi ko gutangiza ishoramari muri uyu Mujyi nta rwaserera bazahura na zo nk’ uko bigenda mu bindi bice byo muri DRC. Akomeza avuga ko umucuruzi cyangwa umushoramari uzaza muri Bunagana atazakwa ruswa cyangwa komisiyo ya 20% nk’ uko bikorwa n’ abayobozi bo mu bindi bice byo muri iki Gihugu. Yagize ati“ Ibintu byose bikorwa mu nzira zinyuze mu mucyo”.

Uyu Mujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa n’ umutwe wa M23 kuva tariki ya 13 Kamena 2022, ubwo wemezaga ko wawufashe wose ndetse kuva icyo gihe ukaba uwugenzura aho wanatangije imiyoborere mishya yawo.

Related posts