Umutwe wa M23 watangaje icyo ugiye gukorera ingabo z’ u Burundi , vuba n’ abwangu abazi ubwenge bahise batangira gukizwa n’ amaguru

 

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritazigera ryihanganira ibikorwa by’ingabo z’u Burundi bivugwa ko bikomeje guteza ibyago n’ibibazo bikomeye ku baturage bo muri Congo, birimo no kubabuza ibiribwa kugira ngo bicwe n’inzara.

 

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yabwiye itangazamakuru ko iri huriro riri ku rugamba rwo kurengera abaturage b’Abanye-Congo, bityo ko igihugu cyangwa ingabo zose zigerageza kwivanga muri ibyo bibazo zizafatwa nk’ababangamiye amahoro.Yagize ati: “Turi gushaka umuti w’ibibazo by’Abanye-Congo. Umuntu wese cyangwa igihugu cyose cyivanga muri ibyo bibazo kiba kibangamiye amahoro, kandi ibyo ntabwo twabyemera.”

Mbonimpa yavuze ko ingabo z’u Burundi zifite uruhare mu bitero byakozwe mu mudugudu wa Nturo no muri Ngungu mu Karere ka Masisi, ndetse ko kugeza n’ubu zigifite uruhare mu gufunga inzira zifashishwaga n’abatuye Minembwe bajya guhahira ku masoko.Yagize ati: “Mukwiye kuba mubizi ko turi mu ntambara na Leta y’u Burundi. Abasirikare bayo basenye umudugudu wa Nturo, baduteye muri Ngungu, kandi baracyahohotera abasivili. No muri Minembwe bahagize akajagari, bafungira abaturage inzira bajyaga banyuramo bajya gushaka ibyo kurya.”

AFC/M23 ivuga ko igihe cyose ingabo z’u Burundi zizashyira imbere urugamba, zizafatwa nk’umwanzi mu buryo bumwe n’ingabo za RDC. Ati: “Niba zije imbere zishaka kuturwanya, turabifata kimwe n’uko twafata ingabo za Congo.”

 

Ingabo z’u Burundi zamaze igihe zikorera muri RDC hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe muri 2022, hanyuma avugururwa muri Kanama 2023, aho byavugwaga ko zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

 

Ariko kuva tariki 16 Ukwakira 2025, izi ngabo zatangiye gufunga inzira zose zihuza Minembwe n’amasoko abaturage bajyagamo. Ibi byatumye ubuzima bw’abaturage bugorana cyane kubera ibura ry’ibiribwa n’ibindi bikenerwa buri munsi, ndetse n’ibihari bikaba biremereye ku biciro.

Byatumye ibiciro bizamuka mu buryo budasanzwe:

Umufuka w’isukari wavaga ku Madolari 180 ugera kuri 600,

Umunyu wavuye kuri 25 ugera kuri 250;

Umuceri wavuye kuri 50 ugera kuri 250;

Agakarito k’isabune kavuye ku Madolari 18 kagera kuri 50.

AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa byose by’ingabo z’u Burundi bibangamiye uburenganzira bw’abaturage, kandi ko igihe cyose bizakomeza, bazabyitwaramo nk’ibikorwa by’intambara.