Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Umutwe wa M23 ugiye kwerekeza I Goma nyuma yo kwigarurira Rutshuru yose na Rumangabo , nkuru irambuye….

Ejo ku cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, nibwo umutwe wa M23 watangaje ko ubu ugiye kwerekeza mu mujyi wa Goma bakawufata nyuma yo kwigarurira Rutshuru yose ndetse na Rumangabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’ uyu mutwe, nk’ uko yabinyujije kuri Twitter , Major Willy Ngoma , yabanje gutangaza agira ati“ Bwije neza mu duce M23 irimo kuva Bunagana ukagera Rumangabo hiriwe amahoro ku bahatuye bose …. Uyu munsi yari isabato habayeho kuruhuka… Umutekeno ni wose ku baturage bahatuye”.

Nyuma y’ aho yongeye asangiza ubutumwa bugira buti“ Dukurikije abaduha amakuru bari ku rugamba , usibye Bunagana , Rumangabo n’ Akarere kose ka Rutshuru biragenzurwa na M23″.

M23 ivuga ko ititeguye guhagarika intambara kugeza igihe leta ya Congo yemeye ko bajya mu biganiro.

Amakuru yatangajwe na ONU avuga ko M23 yateye ku wa Kane w’ icyumweru dusoje ibirindiro by’ ingabo za leta ahitwa Kanyabusoro, ku birometero bitanu uvuye mu nkambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba, bivugwa ko intambara zakomeje kandi ku wa Gatanu mu gitondo ahitwa Rusenge , ku 10km uvuye ku muhanda mukuru ujya mu mujyi wa Goma, abantu benshi muri turiya duce bamaze guhunga ingo zabo.

Related posts