Uwari umutoza wa Mukuru VS wari wungirije muri iyi kipe Nshimiyimana Canisius ni we ubaye umutoza mukuru, mu masezerano y’ umwaka umwe gusa yari afite muri iyi kipe.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Mukura VS, ari bwo bwahisemo kugirira ikizere uyu mutoza wayikiniye ubuzima bwe bwose, akanayitangiriramo gutoza, atoza abana.
Nubwo yazamuwe mu ntera akagirwa umutoza mukuru, ariko Nshimiyimana Canisius azakomereza ku masezerano y’umwaka umwe yari asigaranye muri Mukura VS aho azungirizwa n’umutoza ukomoka mu Burundi uzatangazwa muri iki cyumweru, dore ko ibiganiro biri hafi kurangira.Nshimiyimana Canisius yari amaze imyaka itanu akora nk’umutoza wungirije muri Mukura VS, aho yakoranye n’abatoza batandukanye kugeza kuri Afahmia Lotfi asimbuye, ndetse akaba yaragiye anasigarana ikipe mu gihe abo bakoranaga babaga bagiye hatari haza umutoza mushya.
Iyi kipe ya Mukura VS ihereye mu Karere ka Huye yatangiye imyitozo mu ntangiriro z’icyumweru gishize imaze gusinyisha abakinnyi bagiye batandukanye barimo nabo yongereye amasezerano bakinaga muri iyi kipe.