Umutoza Torsten Frank Spittler, umudage utoza ikipe y’igihugu y’ u Rwanda amavubi yashyize hanze abakinnyi 16 bakina hanze y’u Rwanda azifashisha mu mikino 2 ya gicuti itegerejwe muri uku kwezi kwa Werurwe.
Umwe mu bakinnyi bahamagawe warukumbuwe mu ikipe y’igihugu ni Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Al Ta’awon Fc yo mu kiciro cya mbere muri Libya. Mu bandi bakinnyi bahamagawe hagaragaramo Imanishimwe Emmanuel, Hakim Sahabo, Gitego Arthur nabandi,…
U Rwanda ruzakina na Madagascar na Botswana muri uku kwezi kwa Gatatu mu karuhuko gatangwa na FIFA kazaba hagati ya tariki 16 kugeza 24 z’uku kwezi kwa Werurwe 2024.
Abakinnyi 16 umutoza Torsten Frank Spittler yahamagaye bazakina na Madagascar na Botswana.
1. Manzi Thierry- Al Ahli Tripoli
2. Ntwali Fiacre -Ts Galaxy Fc
3. Bizimana Djihad-Kryvbas Fc
4. Mutsinzi Ange -Fk Jerv
5. Byiringiro Lague- Sandviken If
6. Imanishimwe Emmanuel- Far De Rabat
7. Rafaek York- Gefle If
8. Nshuti Innocent- One Knowxille
9. Gitego Arthur- Afc Leoprad
10. Sibomana Patrick-Gormahia
11. Niyonzima Haruna- Al Ta’awon Fc
12. Rubanguka Steve-Al Njoom
13. Weensen Maxim-Royale Union Saint-Gilloise
14. Mugisha Bonheur – As Marsa
15. Biramahire Abeddy- Ud Songo
16. Sahabo Hakim- Standard Liege