Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’ikipe ya APR FC yashimiye cyane abakinnyi 3 gusa muri 11 yakoresheje ubwo ikipe ya AS Kigali yabanigaga yemeza ko bagifite amahirwe yo kuguma muri iyi kipe ubwo bazaba birukanye

 

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa, ntabwo yumva ukuntu ikipe atoza imaze iminsi ititwara neza kandi ifite ubushobozi, uyu mutoza abakinnyi 3 nibo abona bakoze byose ku mukino banganyijemo na AS Kigali.

Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya AS Kigali mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera aho izi kipe zombi zisanzwe zakirira imikino yazo, umukino waje kurangira ikipe zombi habuze itahana amanota 3 ahubwo zinganya igitego 1-1.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yakoresheje abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bacca, Ombarenga, Pierre, Christian, ndetse n’abandi umutoza asanzwe akinisha. Gusa aba bose ntabwo umutoza yabashimye bitewe ni uko bamwe na bamwe bitwaye kandi yari akeneye intsinzi kugirango akomeze guhatanira igikombe mu mwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko nyuma y’uyu mukino umutoza Ben Moussa, yashimiye abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bacca ndetse n’umuzamu Ishimwe Jean Pierre kubera ukuntu bagize uruhare rukomeye mu kugirango n’iri nota rimwe baribone nubwo bari bakeneye amanota 3 imbumbe.

Kunganya ku ikipe ya APR FC byahise biyishyira mu bibazo bikomeye cyane kubera ko kugeza ubu yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 54 irushwa inota rimwe na Rayon Sports ndetse ikaba ikirushwa amanota 3 n’ikipe ya Kiyovu Sports ikicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 57, bivuze ko guhigika amakipe 2 bizayisaba imbaraga z’umurengera.

 

Related posts