Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’Amavubi yatunze Lesotho inkoni maze yemeza ko hagaragara impinduka muri 11 bazabanzamo mu Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler yavuze ko Lesotho ari ikipe ikomeye kuko kuba yari iyoboye itsinda atari ibintu byayigwiririye, maze yemeza ko ku mukino uzahuza aya makipe yombi kuri uyu wa Kabiri hazagaragara impinduka mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni ibikubiye mu kiganiro n’itangazamkuru kiba umunsi umwe mbere y’umukino cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena 2024.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage, yatangiye avuga ko umukino wa Lesotho ari umukino ukomeye kuko bagiye gukina n’ikipe yagaragaje ko imenyeranye kandi iyoboye itsinda, gusa avuga ko n’Amavubi yiteguye neza.

Ati “Lesotho ni ikipe yatunguranye atari ukubera gusa umusaruro yabonye, ahubwo n’uburyo ikinamo. Cyane ko ubusanzwe ubona umusaruro ujyanye n’uburyo ukina. Rero nk’uko nabivuze ni ikipe ikomeye kandi bizaba ari ibihe bitatworoheye, icyakora nk’uko bisanzwe mbere na mbere tugerageza gukina umukino mwiza, kuko iyo wakinnye umukino mwiza, ubona umusaruro mwiza.”

Yakomeje avuga ko yezera ko amaso yakozwe n’Amabvubi ku mukino wa Benin, ati “Ndizera ko ikipe yange izagerageza kuwitwara neza bitandukanye n’ibyo mu mukino uheruka n’ubwo tuzaba turi gukina n’ikipe iyoboye itsinda, bikaduha amahirwe yo kongera kuyobora itsinda.”

Yakomoje kandi no ku kijyanye n’abafana maze agira ati “Sinzi ingano y’abafana Lesotho izaba ifite ku mukino w’Ejo gusa wavuga ko kuva muri Lesotho uza hano i Durban ari hafi kurusha i Kigali. Nzi ibyiyumviro byo gukinira imbere y’abafana bawe, bizashyigikira Lesotho, gusa simbona ikibazo kuri twebwe mu kwita kuri twe mu guhangana n’ibyo”.

Frank Spittler w’imyaka 62 yemeje kandi ko ukugenda kwa Rafael York gusobanuye ko hazagaragara impinduka mu bakinnyi 11 b’Amavubi zirimo iya Raphael York, gusa ibindi birebana n’ibyo bikaza gusobanuka neza nyuma y’imyitozo ya nyuma.

“Hashobora kubamo impinduka nkeya, birumvikana ko hagomba kubamo impinduka imwe ya mbere kuko hari umukinnyi umwe utagihari [Rafael York], gusa hashobora kubamo n’indi mpinduka. Ni ibintu ngiye kurebaho nyumay’imyitozo ya nyuma.”

U Rwanda rurakirwa na Lesotho kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024 kuri yitiriwe Moses Mabhida [Stadium], mu mujyi wa Durban uri ku nkombe z’iburasirazuba bwa Afurika y’Epfo n’intara ya KwaZulu-Natal; umujyi kandi wamamayeho kubaho abantu b’amoko atatu barimo Abanyafurika, Abahinde n’abakoloni mu gihe cy’irondaruhu rikomeye rya “Apartheid”.

Umutoza Spittler avuga Lesotho ari Ikipe ikomeye

 

Related posts