Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’Amavubi ari gupfa iki n’abakinnyi bafite impano yo kugumana umupira?

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler amaze iminsi asezererera mu mwiherero abakinnyi biganjemo abafite impano yo kugumana umupira, mu bakinnyi atazifashisha ku muikino ibiri Amavubi afitanye n’ibihugu bya Bénin na Lesotho mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, ni bwo hasezerewe umukinnyi wa karindwi mu batazifashishwa kuri iyo mikino yombi u Rwanda ruzaba rwasohotse.

Uyu munsi hasezerewe mu mwiherero Umunyezamu Muhawenayo Gad na rutahizamu Dushimimana Olivier, baje bakurikiye Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène basezerewe ku munsi w’Ejo taliki 30 Gicurasi 2024.

Uretse aba kandi, ku ikubitiro hari hasezerewe batatu barimo umunyezamu Niyongira Patience, Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel basanzwe bakinira Gorilla FC.

Havuyemo abanyezamu: Niyongira Patience na Muhawenayo Gad, ikitarusange cy’aba bakinnyi uko ari batanu ni uko bose bafite impano yo kugumana umupira ku birenge byabo, amacenga ndetse n’akayihayiho ko kwizera ko ari abanyamupira ubwabo.

Imyaka yose Hakizimana Muhadjiri yakinnye, yamaze kugaragaza ko intwaro ye mu mupira ari iyo gucenga no gutegeka umupira nk’uko abyifuza; ibintu adatandukaniyeho cyane Tuyisenge Arsène ujya uba mwiza cyane ku kaguru ke k’ibumoso.

Iradukunda Siméon na we muri iyi myaka ibiri ishize muri Gorilla FC yagaragaje ko ari umukinnyi ufite impano yo kugumana umupira ku kirenge. Mu mikino mike amaze gukina mu ikipe ya Bugesera FC, Dushimimana Olivier yagaragaje ko ari umukinnyi ufite umupira ku kirenge n’ubwo bitari ku kigero kimwe n’icy’abarimo Muhadjiri, icyakora we yongeraho n’umuvuduko mu kibuga.

Kuri Nsengiyumva Samuel we yisangije ububwo bwo gukina inyuma ibumoso ariko akagaragara imbere cyane ku buryo wamwitiranya na ba rutahizamu.

Ku rundi ruhande, iyo witegereje uburyo bw’imikinire y’Umudage utoza Amavubi, Frank Spittler usanga ataba akeneye abakinnyi benshi bagumana umupira cyane kuko usanga umubare wabo munini, bataba ari abakozi cyane ngo bagende ibirometero byinshi mu kibuga kuko baba bizeye impano yabo y’umupira.

Ikindi aba ntibafasha cyane mu buryo bwo kugarira kandi nicyo Spittler yubakiraho cyane; ibintu byamuhiriye dore ko mu mikino ine nta gitego arinjizwa mu gihe yinjije ibitego bine, ndetse ubu ayoboje amanota ane Itsinda Itsinda ahuriyemo n’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Bénin na Lesotho.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin taliki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawusuramo Lesotho muri Afurika y’Epfo taliki ya 11 Kamena 2024.

Hakizimana Muhadjiri ari mu basezerewe bigatungura benshi
Umutoza Frank Torsten Spittler ntakoresha abakinnyi benshi bagumana umupira

Related posts