Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wakunzwe cyane mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yabonye Ikipe nshya

Umutoza mpuzamahanga w’Umunya-Irlande, Johnathan McKinstry watoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Gambie, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira uwa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024.

Ikipe ya Gambie bakunze gutazira izina ry’Indyanishamurizo “The Scorpions”, yatangaje McKinstry nk’umutoza mushya w’iki gihugu nyuma y’igihe kini imurambagiza.

Uyu munya-Irlande wigeze gutoza Amavubi ndetse akanayafasha kugera muri muri 1/4 cy’irangiza muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri “The Scorpions” aho azatangira akazi ku ya 1 Kamena 2024.

McKinstry yahawe inshingano z’ibanze zo guhesha Gambie itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2025 [AFCON 2025], kizabera mu gihugu cya Maroc.

McKinstry yari asanzwe atoza Gor Mahia yo muri Kenya ndetse akaba yari amaze kuyiha ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya birimo n’igiheruka yatwaranye n’abakinnyi b’Abanyarwanda; Bayisenge Emery na Sibomana Patrick”Papy” bakina muri Gor Mahia.

Uretse gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry w’imyaka 38 y’amavuko yanatoje amakipe y’ibihugu bya Sierra Leone na Ouganda.

Jonathan McKinstry asize ahesheje Gor Mahia ibikombe bibiri bya Shampiyona y’Igihugu ya Kenya!
McKinstry yatoje Amavubi ndetse ayageza muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda!

Related posts