Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ibizamufasha gutsinda APR FC, nubwo ntacyo arimo kurwanira

Umutoza wa Rayon Sports,Julien Mette,yatangaje ko yiyemeje kuruhura abakinnyi be babiri bakomeye ku mukino wa Sunrise FC yatsinze ibitego 2-0, kugira ngo batabura ku mukino wa APR FC.

Umutoza Mette yavuze ko yaruhuye Kapiteni w’iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru, Muhire Kevin ndetse na myugariro Nsabimana Aimable,mu rwego rwo kubarinda ko babona amakarita ya gatatu y’umuhondo yatuma basiba umukino wa APR FC mu mpera z’iki cyumweru.Ati “Bari bafite ibyago byo kuba bahagarikwa gukina kubera amakarita y’umuhondo, rero byari ngombwa kubibarinda ku buryo bashobora gukina mu cyumweru gitaha duhura na APR FC.”

Ku bijyanye n’uburyo ari gutegura umukino w’umukeba ukomeye wa Rayon Sports, ari we APR FC, Mette yavuze ko bazashingira ku mashusho y’imikino yakinnye ariko akazibanda cyane ku mayeri yo guhagarara mu kibuga ategura abakinnyi be kuko uburemere bw’umukino na bo babuzi.Ati “Nk’imikino yose, tureba ikipe tugiye guhatana iyo dufite amashusho yayo. Dufite amashusho, tugomba gusesengura aho APR ifite intege nke n’aho imbaraga zayo zishingiye. Gusa murabizi, bazi uburemere n’akamaro k’uyu mukino w’abakeba, ku bafana no ku giti cyabo. Sinkeneye kubategura mu mutwe, ngomba kwibanda ku mayeri, ni ibyo.”

Yakomeje agira ati “Gusa, biroroshye kurusha imikino nk’uyu iyo ukina na Etoile de l’Est kuko umukinnyi yumva ko kwambara umwambaro wa Rayon Sports bihagije ngo atsinde. Kuri APR, ndabizi bazahangana, bazashaka intsinzi 100%. Tuwitegura nk’indi mikino, nta bidasanzwe, na bo ukuri kwawo barakuzi.”

Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 9 Werurwe saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.Rayon Sports ni iya kabiri muri shampiyona n’amanota 45,irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi ariko ashobora kwiyongera akagera ku 10 mu gihe iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinda umukino w’ikirere izakiramo Etoile de l’Est ku wa Kabiri, tariki ya 5 Werurwe.

Related posts