Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yavunitse atakinnye, APR FC itangirana atatu, i huye Abafana bakomeje kwinangira umutima, Musanze irayoboye, Menya ibyaranze umunsi wa 2 wa shampiyona y’u Rwanda

Kuva Ku munsi wo Kuwa gatanu w’icyumeru gishize, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, amakipe atandukanye yitwaye neza cyane cyane ayari yakiriye.

Duhereye ku munsi wo kuwa 5 tariki 25 Kanama ikipe ya Gasogi united yari yakiriye Muhazi United, umukino urangira Gasogi yari murugo itsinze Ibitego 2-0. Yatsindiwe na Hamisi Hakim na Malipangou.

Ku munsi wo Kuwa 6 tariki 26 Kanama habaye imikino 4. Mu Karere ka Huye ikipe ya Mukura yari yakiriye Marine FC, nubwo Mukura yari yagabanyije ibiciro byo kureba uyu mukino Abafana bakomeje Kuba iyanga. Mukura yatsinze igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Kubwimana Cédric kuri penaliti.

Musanze FC yari yakiriye Bugesera FC iyitsinda igitego kimwe k’ubusa kinjijwe na Rutahizamu Peter Agbrevor.

Sunrise FC y’umutoza Muhire Hassan yari yakiriye ikipe ya Étoile de l’Est, Sunrise FC itsinda igitego kimwe k’ubusa cyinjijwe na Habamahoro Vincent. Umutoza Muhire Hassan yishimira itsinzi ye muri Sunrise gusa nubundi barutahizamu be bakomeje kubura igitego.

Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya As Kigali, iyitsinda ibitego 2-0. Richard Bazombwa Kirombozi na Muhozi Fred Nibo baboneye kiyovu ibyo bitego.

Ku munsi wo Ku cyumweru habaye umukino umwe Rayon Sports yari yasuye Gorilla FC birangira amakipe yombi anganyije ubusa k’ubusa.

Ku munsi wo kuwa mbere Habaye imikino 2. I Huye ikipe ya Etincelles FC yahatsindiwe n’Amagaju ibitego 2-0, Ndizeye Innocent na Destin Maland Nibo batsindiye Amagaju.

Undi mukino wari umukino w’umunsi wahuje APR FC na Police FC yari Derby y’umutekano. Umukino warangiye amanota atashye ku ruhande rwa APR FC ku gitego cyinjijwe na sharaf Shaiboub Abdelhraman Ali mu gice cya mbere.

Muri rusange uyu munsi wa kabiri usize habonetsemo ibitego 10. u

Usibye Gorilla FC yanganyije na Rayon Sports andi makipe yose yari yakiriye imikino yabonye itsinzi. Hatanzwe ikarita 1 itukura yahawe Muvandimwe JMV wa Mukura Victory sports.

Rutahizamu wa Musanze FC Peter Agbrevor niwe umaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 3. Malipangou wa Gasogi united niwe umukurikira n’ibitego 2. Étoile de l’Est niyo kipe imaze kwinjizwa ibitego byinshi 5 aho yo imaze kwinjiza 1.

Urutonde rwa shampiyona uko ruhagaze nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

1. Musanze FC 6pts

2. Amagaju FC 4pts

3. kiyovu Sports 4pts

4. Rayon sports 4pts

5. Mukura Victory Sports 4pts

6. APR FC 3pts – 1game

7. Gasogi united 3 pts

8. police FC 3pts

9. As Kigali 3pts

10. Sunrise FC 3pts

11. Gorilla FC 2 pts

12. Etincelles FC 1pt

13. Muhazi United 1pt

14. Marine FC 0pt -1game

15. Bugesera FC 0pt

16. Étoile de l’Est 0pt

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri kugera kuya 3, hakinwa umunsi wa gatatu, Aho Rayon sports izatangira ikina n’Amagaju FC kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

 

Related posts