Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje Byinshi ku ikipe ya Al Hilal Benghazi anatanga ubutumwa buha ikizere abafana

Ikipe ya Rayon Sports uyu munsi yakoze imyitozo ya gatatu Aho iherereye mu gihugu cya Libya. Umutoza wayo YAMEN ZELFANi umunya Tunisia yagize icyo atangaza ku ikipe ya Al Hilal Benghazi bazahangana mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup.

Aganira n’abanyamakuru bajyanye na Rayon Sports i Benghazi yagize ati: “ Nabonye ko bize byinshi ku ikipe yacu kuva ku mukino wa mbere Twakinnye na VITAL’o kugeza ku mukino uheruka, ariko nanjye nzi byinshi kuri iyi kipe.”

“ Ni ikipe nziza yaguze abakinnyi 6 barimo myugariro uheruka w’umunyaMisiri.”

“ Ni imikino 2 ikomeye, ntabwo ari imikino izatworohera i Kigali, ariko tuzakora ibishoboka byose tugere mu matsinda, duhagararire neza abakunzi benshi ba Rayon Sports.”

Nyuma yaho amakipe amenye amatariki imikino yayo izakinirwaho Rayon Sports izahaguruka muri Libya Kuri uyu wa Gatandatu, biteganyijwe ko izahaguruka i Saa tanu ikazashyika mu Rwanda ku munsi wo ku cyumweru i Saa Saba .

Umukino ubanza uzaba kw’itariki 24 Nzeri naho uwo kwishyura ube ku itariki 30 Nzeri nk’uko ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru w’Afurika mu nshingano CAF ryabihaye umugisha.

Related posts