Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje Abakinnyi 3 abona batari ku rwego rwa Rayon Sports harimo Rwatubyaye Abdul

Ikipe ya Rayon Sports izakina amarushanwa ny’Afurika muri CAF confederation cup, mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino yasinyishije abakinnyi bashya batandukanye biganjemo abanyamahanga, ndetse iyi kipe yazanye n’abatoza bashya gusa aba batoza hari abakinnyi batangiye kuvuga ko batari Ku rwego rwa Rayon sports.

Abakinnyi batatu umutoza mukuru wa Rayon Sports yatangaje ko batari Ku rwego rwo gukinira Rayon Sports, harimo umukinyi mushya ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa Jonathan Ifunga Ifasso. undi mukinnyi ni Abdul Rwatubyaye usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba akinira n’ikipe y’igihugu Amavubi. Umukinyi wa gatatu ni Simon Tamale umuzamu ukomoka mu gihugu cya Uganda waherukaga gusinyishwa n’iyi kipe.

Abayobozi ba Rayon Sports bamaze kumva ibyifuzo by’umutoza YAMEN bakaba bamubwiye ko ntabandi bakinnyi bazagura bo gusimbura bariya ahubwo bamusaba kubazamurira urwego.

Related posts