Umunya_ Brazil, Robertinho utoza Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 2_1,yanze kuza kuvugana n’ itangazamakuru.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, kuri Sitade ya Huye yari yuzuye abafana benshi barimo Jean Fidèle Uwayezu wahoze ayobora Rayon Sports akaba n’ umujyanama mu rwego rw’ Ikirenga rw’ iyo kipe.
Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Mukura VS itsinze Rayon Spots ibitego 2_1 mu mukino w’ umunsi wa 15 wa Shampiyona ,ishyira iherezo ku kudatsindwa kwa Rayon Sports muri Shampiyona y’ u Rwanda ya 2024/2025.
Ubwo uyu mukino wahuje aya makipe yombi wari urangiye, abanyamakuru bategereje ko umutoza wa Rayon Sports azakuvugana n’ itangazamakuru baraheba.
Abanyamakuru bibajije impamvu uyu mutoza wa Rayon Sports Robertinho, yanze kuza kugirana ikiganiro n’ itangazamakuru nabo birabayobera.
Uyu mutoza Robertinho yagiye yumvikana cyane mu itangazamakuru avuga ko ikipe ye ikomeye ko cyane imeze nk’ikipe ya Barcelona yo mu 2009 ya Pep Guardiola ndetse na Brazil ya Zagallo.
Ikipe ya Mukura VS niyo ishyize iherezo ku kudatsindwa kw’ ikipe ya Rayon Sports muri Shampiyona y’ u Rwanda ya 2024/2025, nyuma yo kwitwara neza muri 14 yabanje aho yatsinze imikino 11 inganya itatu itsindwa umwe.
Kuri ubu Rayon Sports yasoje imikino ibanza ari iya Mbere n’ ubundi n’ amanota 36 mu mukino 16 ikurikiwe na APR FC n’ amanota 31 ariko isigaje umukino ifitanye n’ Amagaju kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama , kuri Sidate ya Huye saa cyenda z’ amanywa. Ikipe ya Mukura VS yo yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ku mwanya wa karindwi n’ amanota 21.