Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Rayon Sports YAMEN yashatse gukubita Abanyamakuru bari bamubajije kubyo gutuka Gatera Moussa ndetse avuga ko batangije intambara hagati yabo na we

YAMEN ZELFANi umunya Tunisia utoza ikipe ya Rayon Sports yabwiye nabi abanyamakuru bari bamubajije kubibazo yagiranye n’umutoza Gatera Moussa wa Gorilla FC ku mukino wa shampiyona uheruka.

Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Gorilla FC, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona warangiye amakipe yombi anganyije ubusa k’ubusa.

Ubwo uyu mukino warimo uba Umutoza wa Rayon Sports yagaragaye aserera na Gatera Moussa ndetse anahabwa ikarita y’umuhondo. Nyuma y’umukino Gatera Moussa yavutse ko yumvise umutoza wa Rayon Sports amutuka mu rurimi rw’icyarabu.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu Rayon Sports yasoza imyitozo, YAMEN ZELFANi yasabwe kugira icyo atangaza ku gushyamirana kwe na Gatera Moussa, yahise asubiza ko atamuzi.

Nyuma yibyo mu burakari bwinshi yahise ahindukirana abanyamakuru aba aribo atura umujinya kuri ibyo bibazo. Ati “Mwe abanyamakuru mushaka kumenya ukuri, ariko ndagerageza kuvugana namwe mugashaka kuzana ibibazo. Ibyo nibyo mushaka? Mwigaye, mwigaye.”

Yahise asingira ibikoresho byabo ndetse anabasaba kuzimya camera yongeyeho ko ubu batangije intambara hagati ye na bo.

Mu bamubwiraga ko camera bazikuyeho, yabasubije ati “ntabwo ndi injiji camera ziriho, mukomeze mubifate. Ntabwo mukora akazi kanyu.”

YAMEN Zelfani akunze kugaragaza gushyamirana hagati y’abakinnyi be, abatoza bagenzi be ndetse n’abandi. Kuri ubu hagezeho abanyamakuru.

Ikipe ya Rayon Sports ifitanye umukino n’ikipe y’Amagaju kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri, umukino ukazabera kuri Kigali Pele stadium i Saa 18h00.

Related posts