Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa Gatatu arirukanwe muri shampiyona y’u Rwanda, uwa Étoile de l’Est nawe arirukanwe

Ikipe ya Étoile de l’Est yamaze gutandukana n’abatoza bayo nyuma yo kunyagirwa ibitego 6-1 n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Biciye ku mbuga nkoranyambaga za Etoile, bagize bati” Turatangariza abakunzi ba Etoile de l’Est ko ku bwumvikane bw’impande zombi tumaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru Nshimiyimana Maurice Maso n’uwari umwungirije Karim Kamanzi.”

Mu mikino 9 aba batoza bari bamaze gutoza Etoile de l’Est muri iyi shampiyona, batsinzemo imikino 6 banganya umwe, ikipe bakaba bayisize ku mwanya wa 14 n’amanota 7 n’umwenda w’ibitego 8.

Abaye umutoza wa Gatatu wirukanwe nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda. Habanje YAMEN ZELFANi watozaga Rayon Sports hakuriraho Muhire Hassan watozaga Sunrise FC.

Kalim kamanzi wari umutoza wungirije muri Étoile de l’Est

Related posts