Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC yongeye kugaragaza impungenge nyuma yuko Ikipe ya Rayon Sport imanuye ibifaro. dore ikimuhangayikishije!

Hashize iminsi mike uyumugabo Adil Eradi Muhammed yongerewe amasezerano muri APR FC nyuma yuko amasezerano y’imyaka3 yararangiye. bimwe mubyatumye uyumugabo yongererwa amasezerano harimo nuko hari byinshi yabashije kugeza kuri iyikipe nko kuba yaramaze imikino igera kuri 50 idatsindwa ndetse ikabasha gutwara ibikombe bya Championa mumyaka igera kuri 3 ndetse akaba atarigeze atsindwa narimwe na mukeba Rayon Sport.

Usibye kuba uyumugabo yarihanangirijwe kukijyanye n’imyitwarire yagaragaje mumyaka yashije, yanabwiwe ko ibyo yakoze mugihugu imbere ari ndashyikirwa ariko ahabwa umurongo n’ibyifuzo bishya by’ubuyobozi bw’iyikipe birimo no kuba yafasha iyikipe kugera kure mumarushanwa nyafurika. iki cyifuzo cyabaye nkigitera ikibazo uyumutoza ndetse agaragaza ko ashobora kuzagira imbogamizi zikomeye zirimo n’ubushobozi bw’abakinnyi afite.

Ikimuhangayikishije cyane harimo no kuba mukeba Rayon Sport ikomeje kwiyubaka ndetse muminsi mike ishize iyikipe ikaba iherutse gusinyisha myugariro ukomeye cyane Ikipe ya APR FC yashakaga kugirango ajye kuyobora abandi bamyugariro iyikipe ifite. imwe mumpamvu zikomeye zituma kandi uyumugabo yerekeza amaso kumakipe yo mu Rwanda harimo no kuba iyikipe yaratomboye amakipe ashobora kutazayorohera mumikino nyafurika iteganya kujyamo.

Uyumugabo utarahwemye kugaragaraza ko iyikipe ifite ikibazo mubusatirizi ndetse akabihamisha kujya ashaka gukubita abo afite, kurubu arikwibaza uko bizamugendekera cyane ko ntakintu kinini yigeze ahindura mubusatirizi ahubwo iyikipe yongereye imbaraga kubakinnyi bakina mumpande ndetse no mubwugarizi. yagaragaje ko kandi abakinnyi azakoresha umwaka utaha nubwo ari abakinnyi basanzwe bamenyeranye, ariko ahangayikishijwe no kuba aba bakinnyi bashobora kutazatanga umusaruro ugereranije n’abakinnyi andi makipe yagiye agura.

Benshi mubakurikiranira hafi iby’umupira wo mu Rwanda, bemeza ko umwaka utaha w’imikino ushobora kuzaba umwaka udasanzwe ndetse bikazatuma umupira wo murwanda urushaho kzamuka kuruhando mpuzamahanga kuberako amakipe menshi yamaze kwiyubaka ndetse bigaragara ko amakipe menshi ashaka kuba yahatanira igikombe. ibi rero bikazatuma uyumwaka w’imikino uzaba ari umwaka udasanzwe ndetse ukazatanga itandukaniro kumumusaruro w’amakipe atandukanye ugereranije nuko byagiye bigenda mumyaka yashize.

Related posts