Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umutoza wa APR FC yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ikipe bazahanganira igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports

Umutoza Jamel Eddine Neffati wungirije muri APR FC nyuma yo kuyigarukamo nk’umutoza wungirije Ben Moussa yasabye abakinnyi b’iyi kipe kutazagira umukino n’umwe batakaza kugira ngo bazegukane igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Muri iki cyumweru nibwo uyu mutoza yagarutse mu ikipe ya APR FC, akihagera yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’abakinnyi b’iyi bigaragara ko afitanye na bo umubano mwiza.

Uyu mutoza yijeje ubuyobozi bwa APR FC ko bazatsinda amakipe yose akomeye, akaba yaravuze ko ikipe ya Kiyovu Sports ari yo yabonye ikomeye ku buryo bazahanganira igikombe cya shampiyona, mu gihe Rayon Sports na AS Kigali zo azifata nk’ikipe zisanzwe.

Jamel Eddine Neffati yatoje mu ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia kuva muri 2013 kugeza 2015, Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018.

Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’edication physique de Ksar said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

Related posts