Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC Thierry Froger yatangaje inkuru mbi kuri rutahizamu we umutsindira ibitego

Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wabaye kuwa gatanu tariki 17 Mutarama 2024 ubwo APR FC yatsindaga AS Kigali 1-0 nyuma yuwo mukino nibwo umutoza Thierry Froger yabajijwe ku mvune ya rutahizamu we Victor Mbaoma.

Umutoza wa APR FC,Thierry Froger yasubije ko abaganga bamubwiye ko rutahizamu Victor Mbaoma azamara ukwezi adakina kubera imvune.

Rutahizamu victor Mbaoma yavunikiye ku mukino APR FC yatsinzemo Young Africans yo muri Tanzania ibitego 3-1.

Rutahizamu Victor Mbaoma aje yiyongera kuri Apam Bemol nawe wavunikiye muri Mapinduzi cup.

Ku cyumwera tariki 21 Mutarama 2024 nibwo APR FC izakina na Police FC idafite rutahizamu uyoboye abandi Victor Mbaoma,kuko yatsinze ibitego 12 mu gice kibanza cya shampiyona.

Victor Mbaoma ugiye kumara ukwezi hanze y’ikibuga nyuma yo kugira imvune.

Related posts